Ikibazo cyo kugurira amakipe ngo yitsindishe

Ibiherutse kuvugururwa: 4 ukwa kabiri, 2013 - 13:50 GMT
Abayobozi ba Europol

Abayobozi ba Europol

Igipolisi cyo mu muryango w'ubumwe bw'ibihugu by'Uburayi - Europol - kiravuga ko cyabonye gihamya ko habayeho ibikorwa byinshi byo kugurira abakinnyi cyangwa se abasifuzi kugirango umukino urangire nkuko ubyifuza byabaye mu mupira w'amaguru mu Burayi n'ahandi ku isi.

Europol ivuga ko iperereza rihuriweho na polisi zo mu bihugu bibarirwa muri za mirongo ryasanze hari imikino igera hafi kuri magana ane ikekwaho kuba yarabayemo ibyo bikorwa ku mugabane w'Uburayi, naho indi magana atatu iboneka muri Afurika, Aziya na Amerika yepfo.

Muri iyo mikino harimo iyo guhatanira gukina imikino ya nyuma y'igikombe cy'isi n'igikombe cy'uburayi.

Imikino nyirizina yabayemo ibyo bibazo ariko ntabwo yashyizwe ahagaragara ngo kubera ko amaperereza agikomeje.

Igipolisi cyo mu Burayi kivuga ko ibyo bikorwa byakozwe n'ishyirahamwe ry'abagizi ba nabi bakorera muri Singapore.

BBC © 2014 BBC ntabwo yishingiye ibibera hanze y'imbuga zayo.

Uru rupapuro ruboneka neza ukoresheje amashakiro mashyashya ya CSS. Mugihe amashakiro yawe adakorana na CSS ntushobora kubona ibiri kuri uru rupapuro byose cyangwa neza. Niba bishoboka shakisha amashakiro mashyashya ya software cyangwa CSS niba washobora kubikora.