India: Umuhango wa Kumbh Mela

Ibiherutse kuvugururwa: 10 ukwa kabiri, 2013 - 11:45 GMT
Abahindu

Amamiliyoni y'abaHindu yagiye mu mutambagira mutagatifu wabereye mu migezi ya Ganges na Jamuna mu muhango bita Kumbh Mela.

Abo bantu bemera ko iyo bagiye kwoga muri ayo mazi bahanagurwaho ibyaha byabo bigatuma babona agakiza.

Umunyamakuru wa BBC waruhari yavuze ko umugezi wose ugera ku bilometero bibiri cyangwa bitatu wari wahindutse inyanja y'abantu.

Ngo hari hari abategetsi bagera ku bihumbi bari baje gufasha mu gikorwa cyo gucungera umutekano no gushyira abo bantu mu buryo.

Uyu muhango bita Kumbh Mela umara amezi atatu.

Abategetsi bavuze ko witabiriye n'abantu bagera kuri miliyoni cumi n'ebyiri.

BBC © 2014 BBC ntabwo yishingiye ibibera hanze y'imbuga zayo.

Uru rupapuro ruboneka neza ukoresheje amashakiro mashyashya ya CSS. Mugihe amashakiro yawe adakorana na CSS ntushobora kubona ibiri kuri uru rupapuro byose cyangwa neza. Niba bishoboka shakisha amashakiro mashyashya ya software cyangwa CSS niba washobora kubikora.