Vatican: Papa agiye kwegura

Ibiherutse kuvugururwa: 11 ukwa kabiri, 2013 - 13:55 GMT
Papa Benedicto wa 16

Umushumba mukuru wa Kiliziya Gaturika, Papa Benedicto wa 16 yatangaje ko azasezera ku mabanga ye y'umushumba mukuru wa Kiliziya Gaturika mu mpera z'uku kwezi.

Vatican yavuze ko icyo cyemezo cya Papa cyabatunguye, kinasiga bamwe mubyegera bye mu gihirahiro.

Papa Benedicto ufite imyaka 85 yavuze ko yafashe icyo cyemezo kuko yararushye mu mutwe kandi ko n' umubiri we wananiwe cyane muri aya mezi ashize kuburyo atagishobora gukomeza imirimo ye.

Umwanya we wa Papa uzakomeza kuguma mu cyuho kugeza igihe batoreye uwundi uzamusimbura. Vatican yavuze ko yizera ko ibyo bizaba mbere y'impera z'ukwezi gutaha kwa 3.

Umuvugizi wa Vatican yavuze ko Papa azajya mu nzu ye iri hafi y'i Roma narangiza amabanga ye, mbere yuko ajyanwa mu nzu y'abagiye mu zabukuru iri i Vatican.

BBC © 2014 BBC ntabwo yishingiye ibibera hanze y'imbuga zayo.

Uru rupapuro ruboneka neza ukoresheje amashakiro mashyashya ya CSS. Mugihe amashakiro yawe adakorana na CSS ntushobora kubona ibiri kuri uru rupapuro byose cyangwa neza. Niba bishoboka shakisha amashakiro mashyashya ya software cyangwa CSS niba washobora kubikora.