Nigeria: Abanyamahanga 7 bashimuswe

Ibiherutse kuvugururwa: 17 ukwa kabiri, 2013 - 21:06 GMT
Abashimuswe

Abitwaje ibirwanisho mu ntara ya Bauchi mu majyaruguru ya Nigeria bashimuse abanyamahanga barindwi bakora mu by'ubwubatsi.

Muri abo bashimuswe harimo, umutaliyani, umunyaFilipine, umwongereza, umugereki n'umunyalibani.

Naho mu mujyi wa Jama'are, hari umuntu wacungeraga umutekano ku kigo cy'ubwubatsi cy'abanyaLebani cyitwa Setraco, warashwe arapfa.

Icyo gitero cyabanjirijwe n'ikindi cyagabwe ku biro by'abapolisi bo muri ako karere.

Abapolisi ntibaramenya abagabye ibyo bitero ariko barakeka ko ari umutwe wa kiyisilamu wa Boko Haram.

BBC © 2014 BBC ntabwo yishingiye ibibera hanze y'imbuga zayo.

Uru rupapuro ruboneka neza ukoresheje amashakiro mashyashya ya CSS. Mugihe amashakiro yawe adakorana na CSS ntushobora kubona ibiri kuri uru rupapuro byose cyangwa neza. Niba bishoboka shakisha amashakiro mashyashya ya software cyangwa CSS niba washobora kubikora.