Oscar Pistorius yasubiye mu rukiko

Ibiherutse kuvugururwa: 19 ukwa kabiri, 2013 - 13:09 GMT
Oscar Pistorius mu rukiko

Oscar Pistorius mu rukiko

Umunyafurika yepfo w'icyamamare mu mikino ya Olimpike na Paralimpike, Oscar Pistorius, yari imbere y'urukiko rwo mu mujyi wa Pretoria aho abamwunganira basaba ko yaburana ari hanze.

Arashinjwa icyaha cyo kwica umukunzi we, Reeva Steenkamp. Oscar Pistorius yarize mu gihe urukiko rwumvaga ukuntu ubwo bwicanyi bwagenze.

Ubushinjacyaha bwavuze ko Pistorius yarashe amasasu menshi mu rugi rw'icyumba cyo kwiyuhagiriramo kiri mu nzu ye.

Uyu mugabo yabwiye umwe mubo mu muryango we ko yaketse ko Reeva Steenkamp yari umujura wari wamwinjiranye.

Umucamanza yavuze ko mu byo azagenderaho afata icyemezo ku cyifuzo cyuko Pistorius yaburana ari hanze harimo ko icyaha ashinjwa cyakozwe cyagambiriwe.

Hagati aho kuri uyu wa kabiri umurambo wa Reeva Steenkamp washyinguwe n'umuryango we mu mujyi wa Port Elizabeth.

BBC © 2014 BBC ntabwo yishingiye ibibera hanze y'imbuga zayo.

Uru rupapuro ruboneka neza ukoresheje amashakiro mashyashya ya CSS. Mugihe amashakiro yawe adakorana na CSS ntushobora kubona ibiri kuri uru rupapuro byose cyangwa neza. Niba bishoboka shakisha amashakiro mashyashya ya software cyangwa CSS niba washobora kubikora.