Ubushinwa burashinjwa ubutasi muri za mudasobwa

Ibiherutse kuvugururwa: 19 ukwa kabiri, 2013 - 13:44 GMT
Mudasobwa

Mudasobwa

Isosiyete yitwa Mandiat yo muri Leta zunze ubumwe z'amerika kabuhariwe mu kurinda ibibitse muri za mudasobwa yatangaje ko itekereza ko hari umutwe w'igisirikare cy'Ubushinwa uri inyuma y'ibikorwa byo kwinjira ku buryo butemewe n'amategeko muri za mudasobwa zikoreshwa n'amasosiyete amwe na mwe hirya no hino ku isi cyane cyane ayo muri Leta zunze ubumwe z'amerika.

Iyi sosiyete ivuga ko iperereza ryayo ryasanze ibyo bikorwa bishobora kuba byarakorewe mu nzu y'igorofa iri mu mujyi wa Shanghai kandi ngo itekereza ko umutwe wa 61398 mu ngabo z'Ubushinwa wibye ibintu bibitse muri za mudasobwa bibarirwa kuri za terebayite (terabytes) amagana.

Ministri w'ububanyi n'amahanga w'Ubushinwa yavuze ko ibivugwa niyo sosiyete ari ibirego bitagira gihamya.

BBC © 2014 BBC ntabwo yishingiye ibibera hanze y'imbuga zayo.

Uru rupapuro ruboneka neza ukoresheje amashakiro mashyashya ya CSS. Mugihe amashakiro yawe adakorana na CSS ntushobora kubona ibiri kuri uru rupapuro byose cyangwa neza. Niba bishoboka shakisha amashakiro mashyashya ya software cyangwa CSS niba washobora kubikora.