Mu Butaliano hafashwe ukekwa mu busuma bw'inkino

Ibiherutse kuvugururwa: 21 ukwa kabiri, 2013 - 13:38 GMT

Amatohoza y'igipolisi ca Bulaya Europol niyo yatoye ubwo busuma

Ukekwa yafatiwe ku kibuga cy’indege cya Malpensa mu mujyi Milan ubwo yari avuye mu gihugu cya Singapore .

Byavuzwe ko yitwa Admir Suljic ukomoka mu gihugu cya Slovenia .

Abamwunganira mu mategeko ngo bari bamenyesheje igipolisi mbere ko uyu mugabo afite umugambi wo kwerekeza mu Butaliyani guhangana n’ibirego ashinjwa .

Bwana Suljic arashinjwa ubujura bubera mu mikino ,akaba umwe muri 12 bamaze gutabwa muri yombi hashingiwe ku maperereza abiri amaze gukorwa ku byaha byo kugena uko imikino igomba kurangira mbere y’uko iba mu gihugu cy’U Butaliyani .

Abapolisi bataye muri yombi uyu mugabo ngo bari bamukeneye cyane kuko bibaza ko afitanye isano n’undi witwa Dan-Tan ukekwaho kuba ku isonga ry’agatsiko gakora ubumamyi bwo kugena iherezo ry’imikino itararangira ,agatsiko kabarizwa mu gihugu cya Singapore .

Isaha mbere y’uko atabwa muri yombi ,umukurun w’igipolisi mpuzamahanga-Interpol yari yatangajwe ko ifatwa ry’uyu mugabo ari ingenzi .

Abategetsi ngo bizera ko Admir Suljic ashobora kubabwira byose ku mikorere y’aka gatsiko k’abamamyi .

BBC © 2014 BBC ntabwo yishingiye ibibera hanze y'imbuga zayo.

Uru rupapuro ruboneka neza ukoresheje amashakiro mashyashya ya CSS. Mugihe amashakiro yawe adakorana na CSS ntushobora kubona ibiri kuri uru rupapuro byose cyangwa neza. Niba bishoboka shakisha amashakiro mashyashya ya software cyangwa CSS niba washobora kubikora.