Pistrorious yemerewe kuburana ari hanze

Ibiherutse kuvugururwa: 22 ukwa kabiri, 2013 - 15:48 GMT
Oscar Pistorious mu rukiko.

Oscar Pistorious mu rukiko.

Umucamanza wo muri Afurika y'epfo, yamereye Oscar Pistorious, umukinnyi ngorora ngingo, uregwa icyaha cyo kwica, ko aburana ari hanze.

Bwana Desmond Nair, yavuze ko ubushinjacyaha butagaragaje ko Pistorious ashobora gutoroka igihugu, cyangwa ko yaba ari umunyamahane ku buryo atakwemererwa kuburana ari hanze.

Yategetswe gutanga ingwate y'amadolari arenga ibihumbi 110.

Pistorius yategetswe kandi kutajya iwe mu rugo no gutanga intwaro n'inyandiko ze z'inzira.

Azongera kwitaba urukiko ku itariki 4 z'ukwezi kwa 6.

Pistorious arahakana icyaha aregwa cyo kwica inshuti y'umukobwa, Reeve Steenkamp.

Aravuga ko yamwishe yibeshye ko yari igisambo cyamuteye mu nzu.

BBC © 2014 BBC ntabwo yishingiye ibibera hanze y'imbuga zayo.

Uru rupapuro ruboneka neza ukoresheje amashakiro mashyashya ya CSS. Mugihe amashakiro yawe adakorana na CSS ntushobora kubona ibiri kuri uru rupapuro byose cyangwa neza. Niba bishoboka shakisha amashakiro mashyashya ya software cyangwa CSS niba washobora kubikora.