UK: Cardinal Keith O'Brien yeguye

Ibiherutse kuvugururwa: 25 ukwa kabiri, 2013 - 12:45 GMT
Cardinal Keith O'Brien

Umukuru wa Kiliziya Gaturika i Scotland mu Bwongereza yasezeye ku mabanga ye kubera ibirego by'uko atitwaye neza ku bapadiri mu myaka 30 ishize.

Cardinal Keith O'Brien yavuze ko Papa Benedicto wa 16 yemeye iyegura rye, nk'umukuru wa Kiliziya Gaturika muri Scotland kandi ko rihita riba uwo mwanya.

Yanavuze kandi ko atazaba mu nama yo gutora Papa mushya nubwo abyemerewe kuko azakomeza kuba umucardinal.

Mu mpera z'iki cyumweru gishize, Keith O'Brien yavuze ko azaburana mu kwamagana ibyo birego.

Ibi byongereye igitutu gishyirwa ku bacardinal baregwa gusambanya abo bayoboraga.

BBC © 2014 BBC ntabwo yishingiye ibibera hanze y'imbuga zayo.

Uru rupapuro ruboneka neza ukoresheje amashakiro mashyashya ya CSS. Mugihe amashakiro yawe adakorana na CSS ntushobora kubona ibiri kuri uru rupapuro byose cyangwa neza. Niba bishoboka shakisha amashakiro mashyashya ya software cyangwa CSS niba washobora kubikora.