Umuhango wo gushyingura Hugo Chavez

Ibiherutse kuvugururwa: 8 ukwa gatatu, 2013 - 21:33 GMT
Hugo Chavez yashyinguwe

I Caracas, mu murwa mukuru wa Venezuela, harebera umuhango wo gushyingura Perezida Hugo Chavez.

Abakuru b'ibihugu byo mu karere n'ahandi, barimo abakuru b'ibihugu bya Iran, Cuba na Belarus banyuze imbere y' isanduku irimo umurambo wa Chavez.

Abakinnyi b'umupira wa baseball ba Venezuela n'umushoferi utwara imodoka yo mu irushanwa rya Formula One n'abayobozi b'abanyeshuli n'abo bahagarariwe muri uwo muhango.

Hari urusaku rw'abantu bavugaga "urugamba rurakomeje" mu gihe hari umuzika wo mu karere Chevez yavukiye.

Amasengesho yayobowe n'abayobozi b'amadini barimo Jesse Jackson, umuyobozi w'itorero ya Baptist ryo muri Amerika akaba n'impirimbanyi y'uburenganzira bw'ikiremwamuntu.

BBC © 2014 BBC ntabwo yishingiye ibibera hanze y'imbuga zayo.

Uru rupapuro ruboneka neza ukoresheje amashakiro mashyashya ya CSS. Mugihe amashakiro yawe adakorana na CSS ntushobora kubona ibiri kuri uru rupapuro byose cyangwa neza. Niba bishoboka shakisha amashakiro mashyashya ya software cyangwa CSS niba washobora kubikora.