Vatican: Umunsi wa mbere wa Papa Francis

Ibiherutse kuvugururwa: 14 ukwa gatatu, 2013 - 13:10 GMT
Papa Francis

Papa Francis yasomye misa muri kiliziya ya Sistina ku munsi wa mbere, kuva aho atorewe kuba umushumba mukuru wa Kiliziya Gaturika.

Yavuze gato ku migambi afitiye Kiliziya agiye kuyobora. Yasabye abantu kudakunda cyane ibintu by'isi ahubwo bakita kw'ijambo ry'Imana.

Yatangiye uyu munsi mu masengesho yakoreye muri kiliziya ya Santa Maria Maggiore y'i Roma, avayo yambuka umuhanda ajya kuramutsa abanyeshuri n'abantu bajyaga ku kazi.

Arangije ajya kuri Hotel yararimo mbere yo gutorwa ajya gushimira abahakora, anariha fagitire y'igihe yamaze muri iyo hotel.

Mu mpera z'icyumweru, Papa azakira abanyamakuru bavuye hirya no hino kw'isi.

Ku cyumweru nibwo azaha ubutumwa bwe bwa mbere abakristu ku rubuga rwa St Pierre.

Kuwa kabiri w'icyumweru gitaha nibwo azimikwa kumugaragaro.

BBC © 2014 BBC ntabwo yishingiye ibibera hanze y'imbuga zayo.

Uru rupapuro ruboneka neza ukoresheje amashakiro mashyashya ya CSS. Mugihe amashakiro yawe adakorana na CSS ntushobora kubona ibiri kuri uru rupapuro byose cyangwa neza. Niba bishoboka shakisha amashakiro mashyashya ya software cyangwa CSS niba washobora kubikora.