Safrica: Sida mu bana b'abakobwa biga

Ibiherutse kuvugururwa: 14 ukwa gatatu, 2013 - 13:46 GMT
Sida mu banyeshuri

Umushikiranganji w'Ubuvuzi muri Afrika yepfo aravuga ko abana b'abakobwa b'abanyeshuri bagera kuri mirongo itatu kw'ijana banduye agakoko gatera Sida.

Abana b'abahungu bo ngo bagera ku bice bine kw'ijana gusa kuko abagabo bakuze aribo batera iyo ndwara abana b'abakobwa.

Umushikiranganji Aaron Motsoaledi yavuze ko ibyo bigaragaje ko abana b'abakobwa badakorana imibonano mpuzabitsina n'abandi bana b'abahungu ahubwo ko ari abagabo bakuze babasambanya.

Abanyafurika yepfo bagera kuri miliyoni eshanu, n'ukuvuga icumi kw'ijana by'abanyafurika yepfo bose, bagendana ako gakoko gatera Sida.

Afrika yepfo nicyo gihugu cya mbere kw'isi cyakoresheje umugambi wo gutanga ibinini bivura iyo ndwara (ARV), kuva aho Prezida Jacob Zuma ashyiriyeho Motsoaledi kuba umushikiranganji w'ubuvuzi mu myaka ine ishize.

BBC © 2014 BBC ntabwo yishingiye ibibera hanze y'imbuga zayo.

Uru rupapuro ruboneka neza ukoresheje amashakiro mashyashya ya CSS. Mugihe amashakiro yawe adakorana na CSS ntushobora kubona ibiri kuri uru rupapuro byose cyangwa neza. Niba bishoboka shakisha amashakiro mashyashya ya software cyangwa CSS niba washobora kubikora.