Chinua Achebe yitabye imana

Ibiherutse kuvugururwa: 22 ukwa gatatu, 2013 - 12:41 GMT
Chinua Achebe

Abategetsi ba Nigeriya baravuga ko umwanditsi w'ibitabo w'icyamamare, Chinua Achebe, yitabye imana.

Umuvugizi ya leta ya Anambra, yabwiye BBC ko bari mu kiriyo cya Chinua Achebe, intwari ya Nigeriya n'Afurika.

Chinua Achebe wavutse muri 1930, yari afite icyubahiro cyo kuba umubyeyi w'ubwanditsi bw'ibitabo mu cyongereza muri Afurika.

Igitabo cye cyamenyekanye cyane ni "Things Fall Apart" cyibanze ku ingaruka z'ubukoloni muri Afurika.

Mu mwaka wa 1970, yabaye umwarimu muri kaminuza yo muri leta ya Boston, muri leta zunze ubumwe z'amerika.

Mu myaka ya nyuma y'ubuzima bwe, Chinua Achebe, yakunze kunenga leta ya Nigeriya.

BBC © 2014 BBC ntabwo yishingiye ibibera hanze y'imbuga zayo.

Uru rupapuro ruboneka neza ukoresheje amashakiro mashyashya ya CSS. Mugihe amashakiro yawe adakorana na CSS ntushobora kubona ibiri kuri uru rupapuro byose cyangwa neza. Niba bishoboka shakisha amashakiro mashyashya ya software cyangwa CSS niba washobora kubikora.