Kigali: Kwimura abatuye ahakwibasirwa n'ibiza

Ibiherutse kuvugururwa: 29 ukwa gatatu, 2013 - 17:47 GMT
"Abatuye ahakwibasirwa n

"Abatuye ahakwibasirwa n'ibiza bagomba kwimuka"

Umujyi wa Kigali utangaza ko ugiye kwimura abaturage batuye mu duce uvuga ko twakwibasirwa n’ibiza.

Uduce tuvugwa turimo utwegereye umujyi rwagati nka Kimuihurura na Kicukiro.

Ubuyobozi bw’umujyi bwemeza ko utu duce twegereye ibishanga ku buryo bishobora guhungabanya umutekano w’abaturage cyane cyane mu bihe by’imvura.

Aba batuirage basigaranye igihe kitarenze iminsi ibiri kugira ngo babe bamaze kwimuka, nubwo bo bavuga ko batiteguye kuva mu mazu yabo.

Birashoboka ko badasigaranye igihe kinini baba aho hantu kuko amabwiriza y’umujyi wa Kigali abategeka kuba bahavuye bitarenze itariki ya 31 z’uku kwezi.

Ubwo BBC yabagenderaga mu masaha ya mugitondo yasanaze abenshi bifashe mapfubyi.

Ubuyobozi bw’umujyi wa Kigali bwo buvuga ko bufite impungenge ku buzima bw’abaturage bashobora kubura ubuzima mu gihe hakwaduka ibiza.

Gusa uruhande rw’ubutegetsi rwo rwemeza, ko rutagendera ku marangamutima, ngo ntibwakwirengagiza ikibazo bwabonye.

Ntibanse kwimuka

Abatuye utu duce twegereye ibishanga n’imisozi ihanamye bavuga ko batakwanga kwimuka mu gihe beretswe ahandi ho gutura kandi bagahabwa n’ingurane y’ibikorwa bari bahafite.

Ikibazo gikomeye ni uko ubuyobozi bwo bwemeza ko hari abatuye aha batabyemerewe n’amategeko.

Mu minsi ibiri iri imbere ni bwo uyu mugambi ugomba gushyirwa mu bikorwa.

Gusa urebye aba baturage urabona ko batiteguye kuhava, rero umuntu kibazo uko biraza kugenda.

Utu duce tugiye kwimurwamo abaturage si two tubaye utwa mbere mu mujyi wa Kigali.

Mu mwaka wa 2008, imiryango isaga 60 yo mugace kitwaga Kiyovu y’abakene bimuwe aho bari batuye bivugwa ko imiturire mibi yabo igiye gusimbuzwa ijyanye n’igihe.

Cyakora uretse imihanda, nta zindi nyubako zari zashyirwa muri aka gace nyuma y’imyaka itanu basenyewe.

BBC © 2014 BBC ntabwo yishingiye ibibera hanze y'imbuga zayo.

Uru rupapuro ruboneka neza ukoresheje amashakiro mashyashya ya CSS. Mugihe amashakiro yawe adakorana na CSS ntushobora kubona ibiri kuri uru rupapuro byose cyangwa neza. Niba bishoboka shakisha amashakiro mashyashya ya software cyangwa CSS niba washobora kubikora.