Abacengezi b'umutwe wa kiislamu muri Timbuktu

Ibiherutse kuvugururwa: 1 ukwa kane, 2013 - 15:16 GMT
Ingabo z'ubufaransa muri Mali

Ingabo z'Ubufaransa na Mali zirimo guhiga abacengezi b'abarwanyi b'kiisilamu mu mujyi wa Timbuktu.

Amakuru aravuga ko abantu bagera kuri 7 biciwe mu mirwano yadutse ubwo inyeshyamba zari hafi y'inzu iri hafi y'ikigo cya gisirikare zarwanaga n'abasirikare ba leta.

Abasirikare b'Abafaransa basenye iyo nzu, abandi barwanyi bashobora bihishe muri uwo mujyi.

Umunyamakuru wa BBC uri i Timbuktu aravuga ko abatuye muri uwo muyi bafite ubwoba ku buryo benshi bagumye mu mazu yabo.

BBC © 2014 BBC ntabwo yishingiye ibibera hanze y'imbuga zayo.

Uru rupapuro ruboneka neza ukoresheje amashakiro mashyashya ya CSS. Mugihe amashakiro yawe adakorana na CSS ntushobora kubona ibiri kuri uru rupapuro byose cyangwa neza. Niba bishoboka shakisha amashakiro mashyashya ya software cyangwa CSS niba washobora kubikora.