Itahuka ry'abasirikare ba Afurika yepfo

Ibiherutse kuvugururwa: 4 ukwa kane, 2013 - 12:52 GMT
Abarwanyi bo mu mutwe wa Seleka

Abarwanyi bo mu mutwe wa Seleka

Afurika yepfo igiye kuvana abasirikare bayo muri Santarafurika nyuma yaho inyeshyamba zifatiye ubutegetsi muri icyo gihugu hashize icyumweru kirenga.

Perezida wa Afurika yepfo, Jacob Zuma, yataganje ko amasezerano y'ubufatanye mu bya gisirikare igihugu cye cyari cyaragiranye na Santarafurika ubu yabaye impfabusa nyuma yaho ubutegetsi bwa Francois Bozize buhirikiwe.

Perezida Zuma ahanganye n'uburakari bwinshi bw'abaturage b'igihugu cye nyuma yaho abasirikare ba Afurika yepfo 13 bahitanywe n'inyeshyamba zo mu mutwe wa Seleka muri Repubulika ya Santarafurika mu kwezi gushize.

Icyo cyemezo cyo gutahukana abasirikare ba Afurika yepfo, Jacob Zuma yagitangarije mu nama idasanzwe ku gihugu cya Santarafurika yabereye ku wa gatatu muri Chad.

Abakuru b'ibihugu bari muri iyo nama banze kwemera umukuru w'inyeshyamba zahiritse ubutegetsi muri Santarafurika, Michel Djotodia.

Michel Djotodia yatangaje ko azayobora igihugu kugeza ku matora ateganijwe mu mwaka wa 2016.

BBC © 2014 BBC ntabwo yishingiye ibibera hanze y'imbuga zayo.

Uru rupapuro ruboneka neza ukoresheje amashakiro mashyashya ya CSS. Mugihe amashakiro yawe adakorana na CSS ntushobora kubona ibiri kuri uru rupapuro byose cyangwa neza. Niba bishoboka shakisha amashakiro mashyashya ya software cyangwa CSS niba washobora kubikora.