Korea ya ruguru irashinjwa gusugura ONU

Ibiherutse kuvugururwa: 4 ukwa kane, 2013 - 13:53 GMT
Kim Jong Un

Umukuru wa Korea ya ruguru Kim Jong Un (imbere)

Uburusiya burashinja Korea ya ruguru gusuzugura ku mu garagaro imyanzuro y'Umuryango w'abibumbye ku ntwaro za kirimbuzi.

Ibi Uburusiya bubivuze nyuma y'itangazo rya Korea ya ruguru rivuga ko ingabo zayo zahawe uburenganzira bwo kugaba ibitero kuri Leta zunze ubumwe z'amerika, ku buryo hanakoreshwa intwaro zo mu bwoko bwa nikeleyeri.

Minisiteri y'Ububanyi n'amahanga y'Uburusiya yanamaganye kandi icyo yise intambara y'amagambo, maze isaba ko hakoreshwa ahubwo inzira ya dipolomasi.

Ku wa gatatu, Leta zunze ubumwe z'amerika zafashe icyemezo cyo kurushaho kurinda hakoreshejwe ibisasu byo mu bwoko bwa misile ikigo cy'ingabo zayo ziri ku kirwa cya Guam cyo mu nyanja ya Pacifique.

BBC © 2014 BBC ntabwo yishingiye ibibera hanze y'imbuga zayo.

Uru rupapuro ruboneka neza ukoresheje amashakiro mashyashya ya CSS. Mugihe amashakiro yawe adakorana na CSS ntushobora kubona ibiri kuri uru rupapuro byose cyangwa neza. Niba bishoboka shakisha amashakiro mashyashya ya software cyangwa CSS niba washobora kubikora.