Sudani yepfo yasubukuye gucukura peteroli

Ibiherutse kuvugururwa: 6 ukwa kane, 2013 - 15:05 GMT
Abakuru ba Sudani na Sudani yepfo

Perezida Omar Al Bashir na Salva Kiir (yambaye ingofero)

Sudani yepfo yasubukuye ibikorwa byo gucukura peteroli nyuma y'ubwumvikane buke yari ifite na Repubulika ya Sudani bwari bumaze igihe kirekire.

Ubwo bwumvikane buke bwatumye bihugu byombi bihahombera amafaranga menshi abarirwa kuri za miliyari z'amadolari.

Sudani yepfo yahagaritse gucukura peteroli mu ntangiriro z'umwaka ushize nyuma yaho abategetsi b'icyo gihugu bashinjiye Republika ya Sudani kubaca amafaranga menshi kugira ngo petroli ya Sudani yepfo ibashe kunyuzwa mu mpombo z'icyo gihugu ijyanwe kugurishwa ku masoko mpuzamahanga inyuze mu cyambu cya Sudani.

Ibyo bihugu byombi biracyafitanye amakimbirane akomeye ashingiye ku mupaka kandi hari n'ibindi bibazo bitumvikanaho bitari byabonerwa umuti.

Nubwo bimeze gutyo ariko, abanyamakuru bari muri Sudani baravuga ko isubukurwa ry'icukurwa rya petroli muri Sudani yepfo ryerekana ko hari ikintu kiza cyahindutse mu mubano w'ibihugu byombi.

BBC © 2014 BBC ntabwo yishingiye ibibera hanze y'imbuga zayo.

Uru rupapuro ruboneka neza ukoresheje amashakiro mashyashya ya CSS. Mugihe amashakiro yawe adakorana na CSS ntushobora kubona ibiri kuri uru rupapuro byose cyangwa neza. Niba bishoboka shakisha amashakiro mashyashya ya software cyangwa CSS niba washobora kubikora.