Nigeria: abapolisi 12 baburiwe irengero

Ibiherutse kuvugururwa: 7 ukwa kane, 2013 - 13:33 GMT
Aha ni mu karere ka Niger Delta

Aha ni mu karere ka Niger Delta

Abategetsi bo muri Nigeria baravuga ko batazi irengero ry'abapolisi byibura 12 ku buryo batekereza ko batakiriho nyuma yaho ubwato bw'igipolisi barimo bugabiweho igitero n'intagondwa mu karere gakize kuri peteroli ka Niger Delta.

Amakuru aravuga ko izo ntagondwa zagabye igitero kuri ubwo bwato igihe bwari bwapfuye.

Ku wa kane, umutwe uharanira guteza imbere akarere ka Niger Delta witwa MEND wari wakangishije ko ugiye gusubukura ibitero byawo nyuma yaho urukiko rwo muri Afurika yepfo ruhanishirije igihano cyo gufungwa imyaka 24 umwe mu bayobozi bawo bakomeye witwa Henry Okah.

Uyu mutwe wa MEND muri rusange nta bitero wari ukigaba nyuma yaho abawugize baherewe imbabazi muri 2009.

BBC © 2014 BBC ntabwo yishingiye ibibera hanze y'imbuga zayo.

Uru rupapuro ruboneka neza ukoresheje amashakiro mashyashya ya CSS. Mugihe amashakiro yawe adakorana na CSS ntushobora kubona ibiri kuri uru rupapuro byose cyangwa neza. Niba bishoboka shakisha amashakiro mashyashya ya software cyangwa CSS niba washobora kubikora.