Boston: ibisasu ngo byaba byaratezwe mu ishyiga

Ibiherutse kuvugururwa: 17 ukwa kane, 2013 - 12:42 GMT
Abantu barimo gukora iperereza ahatezwe ibisasu

Abantu barimo gukora iperereza ahatezwe ibisasu

Igipolisi muri Leta zunze ubumwe z'amerika, kirimo gukora iperereza ku bisasu byaturikiye ahantu haberega isiganwa rya Marathon mu mujyi wa Boston ku wa mbere, kiravuga ko kugeza ubu kitari cyamenya uwabiteze nicyaba cyaramuteye kubitega.

Ibyo bisasu byahitanye abantu batatu naho abandi barenga 170 barakomereka.

Igipolisi gitekereza ko ibyo bisasu byakozwe mu ishyiga rya kizungu harimo n'imisumari hanyuma bihishwa mu bikapu bihekwa ku mugongo.

Umunyeshuri w'umushinwakazi wigaga muri University ya Boston ari mu bahitanywe n'ibyo bisasu.

BBC © 2014 BBC ntabwo yishingiye ibibera hanze y'imbuga zayo.

Uru rupapuro ruboneka neza ukoresheje amashakiro mashyashya ya CSS. Mugihe amashakiro yawe adakorana na CSS ntushobora kubona ibiri kuri uru rupapuro byose cyangwa neza. Niba bishoboka shakisha amashakiro mashyashya ya software cyangwa CSS niba washobora kubikora.