Ishyingurwa rya Margaret Thatcher

Ibiherutse kuvugururwa: 17 ukwa kane, 2013 - 11:59 GMT
Umwamikazi w'Ubwongereza (wambaye ingofero) yari mu bitabiriye uwo muhango

Umwamikazi w'Ubwongereza (wambaye ingofero) yari mu bitabiriye uwo muhango.

Misa yo guherekeza umurambo wa Margaret Thatcher wigeze kuba ministri w'Ubwongereza yabereye muri Kiliziya ya mutagatifu Pawulo i Londres.

Umwamikazi w'Ubwongereza, Elizabeth wa II, yari mu bantu barenga ibihumbi bibiri bari bitabiriye uwo muhango bari bahagarariye ibihugu byinshi byo ku isi.

Abantu bakomye amashyi igihe isanduku irimo umurambo wa Margaret Thatcher yari iriho ibendera ry'Ubwongereza yanyuzwaga mu mihanda y'i Londres mu modoka yagendaga ikururwa n'amafarasi.

Abantu bake cyane batamushyigikiye bahise bareba hirya maze bavuza induru.

BBC © 2014 BBC ntabwo yishingiye ibibera hanze y'imbuga zayo.

Uru rupapuro ruboneka neza ukoresheje amashakiro mashyashya ya CSS. Mugihe amashakiro yawe adakorana na CSS ntushobora kubona ibiri kuri uru rupapuro byose cyangwa neza. Niba bishoboka shakisha amashakiro mashyashya ya software cyangwa CSS niba washobora kubikora.