Karim Wade yafunzwe ashinjwa ruswa

Ibiherutse kuvugururwa: 18 ukwa kane, 2013 - 10:13 GMT
Karim Wade yari ministri ku butegetsi bwa se

Karim Wade yabaye ministri ku butegetsi bwa se

Karim Wade, umuhungu wa Abdoulaye Wade, wategetse Senegal ubu arafunze ashinjwa icyaha cya ruswa ku birebana n’umutungo we.

Karim Wade ahakana icyaha cyuko yikwijeho umutungo ubarirwa ku madolari y’abanyamerika miliyari imwe n’ibihumbi 400 mu gihe se yari ku butegetsi.

Uyu mugabo w’imyaka 44 yari minisitiri igihe se yari ku butegetsi kuva muri 2000 kugera muri 2012.

Mu byo yari ashinzwe harimo imishinga ikomeye irebana n’ibikorwa remezo n’ingufu z’amashanyarazi.

Karim Wade arashinjwa kuba yaraguze amasosiyete menshi yo hanze y’igihugu mu buryo butemewe n’amategeko.

Yatawe muri yombi ku wa mbere nyuma y’amasaha make abamwunganira bamaze guha urukiko impapuro zijyanye n’umutungo we

BBC © 2014 BBC ntabwo yishingiye ibibera hanze y'imbuga zayo.

Uru rupapuro ruboneka neza ukoresheje amashakiro mashyashya ya CSS. Mugihe amashakiro yawe adakorana na CSS ntushobora kubona ibiri kuri uru rupapuro byose cyangwa neza. Niba bishoboka shakisha amashakiro mashyashya ya software cyangwa CSS niba washobora kubikora.