Ingwate z'abanyamahanga muri Afghanistani

Ibiherutse kuvugururwa: 22 ukwa kane, 2013 - 10:21 GMT
Abarwanyi b'abatalibani

Abarwanyi b'abatalibani muri Afghanistani

Abanyaturikiya barindwi n’abarusiya babiri biravugwa ko bafashweho ingwate n’intagondwa mu mu burasirazuba bwa Afghanistani igihe kajugujugu barimo yagwaga byihutirwa kubera ikirere kibi.

Isosiyete ifite iyo ndege yabwiye BBC ko abo banyamahanga ndetse n’umunyafghanistani umwe bari mu ndege ya kajugujugu ya gisivili yaguye ku buryo bwihutirwa mu karere ka Azra mu ntara ya Logar.

Abatalibani babwiye BBC ko bafite abo bantu.

Ako karere ubusanswe bizwi ko karimo abarwanyi b’abatalibani benshi.

Ingabo mpuzamahanga ziri muri icyo gihugu zatangiye gufasha mu gushakisha abo bantu bari muri iyo ndege.

Iyo ndege yaguye ku buryo bwihutirwa muri ako karere ku cyumweru nimugoroba igihe yavaga i Kabul yerekeza mu majyepfo y’Uburasirazuba bw’uwo mujyi.

BBC © 2014 BBC ntabwo yishingiye ibibera hanze y'imbuga zayo.

Uru rupapuro ruboneka neza ukoresheje amashakiro mashyashya ya CSS. Mugihe amashakiro yawe adakorana na CSS ntushobora kubona ibiri kuri uru rupapuro byose cyangwa neza. Niba bishoboka shakisha amashakiro mashyashya ya software cyangwa CSS niba washobora kubikora.