RDC yanze gusinya amasezerano ku mpunzi

Ibiherutse kuvugururwa: 22 ukwa kane, 2013 - 14:20 GMT
Impunzi z'abanyarwanda zitahuka ziva muri Congo muri 96

Impunzi z'abanyarwanda zitahuka ziva muri Congo muri 96

Leta ya Repubulika iharanira demokarasi ya Congo iravuga ko yanze gushyira umukono - mu nama yabereye i Pretoria mu cyumweru gishize - ku masezerano arebana no gushyira mu bikorwa icyemezo cyo guhagarika ubuhunzi ku banyarwanda bahunze mbere ya 1998.

Intumwa ya RDC muri iyo nama, Julien Paluku, yabwiye BBC ko ibihugu 12 bya Afurika byari muri iyo nama yabereye i Pretoria mu cyumweru gishize byose byanze gushyira umukono kuri ayo masezerano.

Iyo nama yari yatumiwe na HCR yari irimo n'Urwanda. Umukuru w'intara ya Kivu ya ruguru, Julien Paluku, avuga ko Congo hari ibintu bibiri yasabye ko bigomba kubaza kubahirizwa kugirango ibe yasinya ayo masezerano.

Icya mbere ni ukureba ibyagezwaho n'amasezerano y'inyabutatu hagati ha HCR, Urwanda na Congo ku kibazo cyo gutahukana impunzi z'abanyarwanda ziri muri Congo.

Icya kabiri ni ukureba aho impunzi z'abanyarwanda ziri hose muri Congo zikahurizwa hamwe mu nkambi maze noneho bakamenya abifuza gutaha.

HCR ivuga ko guhera ku itariki ya mirongo itatu z'ukwezi kwa gatandatu k'uyu mwaka aribwo hazatangira gushyirwa mu bikorwa icyemezo cyo guhagarika ubuhunzi ku banyarwanda zahunze mbere ya 1998.

BBC © 2014 BBC ntabwo yishingiye ibibera hanze y'imbuga zayo.

Uru rupapuro ruboneka neza ukoresheje amashakiro mashyashya ya CSS. Mugihe amashakiro yawe adakorana na CSS ntushobora kubona ibiri kuri uru rupapuro byose cyangwa neza. Niba bishoboka shakisha amashakiro mashyashya ya software cyangwa CSS niba washobora kubikora.