Nigeria: imirwano yahitanye abantu benshi

Ibiherutse kuvugururwa: 22 ukwa kane, 2013 - 09:55 GMT
Imirwano mu mujyi wa Baga ngo yangije byinshi

Imirwano mu mujyi wa Baga ngo yari ikomeye

Imirwano hagati y’igisirikare n’intagondwa z’abayisilamu mu majyaruguru ya Nigeria biravugwa ko yahitanye abantu byibura 185.

Igisirikare ariko kirahakana uyu mubare.

Abategeti baravuga ko ku wa gatanu ushize habaye imirwano irimo za roketi n’izindi ntwaro zikomeye yamaze amasaha menshi mu mujyi wa Baga hafi y’umupaka Nigeria isangiye na Chad.

Hari amakuru avuga ko amazu agera ku 2000 yangiritse bigatuma hapfa abantu benshi.

Hashize igihe kirekire hari umutekano muke utewe n’intagondwa zirwanya leta mu majyaruguru ya Nigeria higanje idini ya Islamu.

Ibikorwa by’intagondwa zo mu mutwe wa Boko Haram bimaze guhitana abantu babarirwa mu bihumbi guhera mu mwaka wa 2009.

Uyu mutwe urwanira gushyiraho leta igendera ku matwara akaze y’idini ya Islamu mu majyaruguru ya Nigeria

BBC © 2014 BBC ntabwo yishingiye ibibera hanze y'imbuga zayo.

Uru rupapuro ruboneka neza ukoresheje amashakiro mashyashya ya CSS. Mugihe amashakiro yawe adakorana na CSS ntushobora kubona ibiri kuri uru rupapuro byose cyangwa neza. Niba bishoboka shakisha amashakiro mashyashya ya software cyangwa CSS niba washobora kubikora.