Espagne: abashomeri bariyongera cyane

Ibiherutse kuvugururwa: 25 ukwa kane, 2013 - 13:52 GMT
Abashomeri bakomeje kwiyongera muri Espagne

Abashomeri bakomeje kwiyongera muri Espagne

Umubare w'abantu badafite akazi muri Espagne umaze kurenga 27% by'abari mu kigero cyo gukora mu gihe icyo gihugu kirimo kugerageza kuzanzamura ubukungu bwacyo.

Ubu mu gihugu hose harabarurwa abashomeri bagera kuri miliyoni 6.

Iyi mibare irareba amezi atatu abanza y'uyu mwaka.

Abanyamakuru bari muri Espagne baravuga ko iki ari gihamya ko iki gihugu bikikigoye kuzahura ubukungu bwacyo bwazambye hashize imyaka itanu.

Abaturage barakariye cyane leta muri Espagne kubera gahunda yayo yo kwizirika umukanda abatavuga rumwe na leta bavuga ko yatumye ibintu birushaho kumera nabi.

BBC © 2014 BBC ntabwo yishingiye ibibera hanze y'imbuga zayo.

Uru rupapuro ruboneka neza ukoresheje amashakiro mashyashya ya CSS. Mugihe amashakiro yawe adakorana na CSS ntushobora kubona ibiri kuri uru rupapuro byose cyangwa neza. Niba bishoboka shakisha amashakiro mashyashya ya software cyangwa CSS niba washobora kubikora.