Bangladesh: Umuriro wadutse ahasenyutse inzu

Ibiherutse kuvugururwa: 28 ukwa kane, 2013 - 20:37 GMT

Inyubakwa yaguye Dhaka

Umuriro wadutse ahaguye inzu kuwa gatatu i Dhaka ku murwa mukuru wa Bangladesh, bituma abatabazi badashobora kugera ku bantu amajana bakirohamye munsi y'iyo nzu.

Uwo muriro ngo watewe n'ibintu abatabazi bakoreshaga mu gukata ibyuma igihe bashakaga kurokora umugore wari waguweho n'ibice by'iyo nzu. Abo batabazi baje kuvuga ko uwo mugore yaramaze gupfa.

Abatabazi bane bahise bajyanwa kwa muganga kubera uwo muriro wadutse ariko abayobozi bavuga ko bashoboye kuwuzimya.

Hagati aho igipolisi cyo muri Bangladesh cyavuze ko cyafashe nyirinzu zasenyutse Mohammed Sohel Rana wari warahunze kuva aho izo nzu zisenyukiye yafatiwe hafi y'umupaka w'Ubuhinde mu gace ka West Bengal. Abantu bari bari aho izo nzu zasenyukiye bahise bakoma amashyi bumvise iyo nkuru

Igipolisi cyo muri Bangladesh kandi cyataye muri yombi ejo abakozi babiri bo mu nganda zasenyutse kuwa gatatu zigahitana abantu barenga magana atatu..

Bararegwa ko bari baje kugenzuro izo nzu umunsi umwe mbere yuko zigwa bakavuga ko ari nzima ntakibazo zifite.

Hari na nyiri uruganda rukora imyenda hamwe n'umuyobozi warwo batawe muri yombi.

BBC © 2014 BBC ntabwo yishingiye ibibera hanze y'imbuga zayo.

Uru rupapuro ruboneka neza ukoresheje amashakiro mashyashya ya CSS. Mugihe amashakiro yawe adakorana na CSS ntushobora kubona ibiri kuri uru rupapuro byose cyangwa neza. Niba bishoboka shakisha amashakiro mashyashya ya software cyangwa CSS niba washobora kubikora.