Mu mujyi wa Damas rwagati haturikiye ikintu

Ibiherutse kuvugururwa: 30 ukwa kane, 2013 - 13:14 GMT
Igisasu cyaturikiye i Damas

Igisasu cyaturikiye i Damas

Nkuko bitangazwa n'ibitangazamakuru bya leta n'impirimbanyi muri Syria, abantu byibura 13 bapfuye n'abandi benshi barakomereka igihe haturikaga bikomeye ikintu mu murwa mukuru Damas.

Biravugwa ko bishobora kuba ari igisasu cyaturikijwe mu rubuga ruri hagati mu gace ka Marjeh.

Mu bahaguye harimo abaturage b'abasivili n'abashinzwe kubungabunga umutekano.

Hari urusaku rw'amasasu atari menshi rwumvikanye icyo kintu kikimara guturika.

Ku wa mbere, ministri w'intebe wa Syria, Wael al-Halqi, yararusimbutse igihe imodoka zari zimuherekeje zibasiwe n'igisasu cyatezwe mu modoka mu murwa mukuru Damas.

Igitero cy'uyu munsi cyabereye hafi y'ahantu hari ihoteli, amaduka, na minisiteri y'ubutegetsi bw'igihugu mu gace ka Marjeh kiganjemo ibikorwa by'ubucuruzi.

Abagabye icyo gitero n'abo bari bagambiriye guhitana ntabwo bari bamenyekana.

BBC © 2014 BBC ntabwo yishingiye ibibera hanze y'imbuga zayo.

Uru rupapuro ruboneka neza ukoresheje amashakiro mashyashya ya CSS. Mugihe amashakiro yawe adakorana na CSS ntushobora kubona ibiri kuri uru rupapuro byose cyangwa neza. Niba bishoboka shakisha amashakiro mashyashya ya software cyangwa CSS niba washobora kubikora.