Syria: abantu barahunga umujyi wa Banias

Ibiherutse kuvugururwa: 4 ukwa gatanu, 2013 - 13:25 GMT
Izi ni zimwe mu nyeshyamba zirwanya leta ya Perezida Assad

Zimwe mu nyeshyamba zirwanya leta muri Syria

Impirimbanyi muri Syria ziravuga ko imiryango y'abantu ibarirwa mu magana irimo kugerageza guhunga umujyi wa Banias ukora ku nyanja nyuma yaho hiciwe abantu inshuro ebyiri mu minsi ishize.

Hari amakuru avuga ko ingabo za leta zirimo kubuza abo bantu bahunga kwinjira mu mujyi wa Tartous ku buryo ubungubu ngo baheze mu muhanda ukomeye wegereye inyanja.

Amashusho yabonetse kuri interineti - bivugwa ko yafashwe mu gitondo cyo kuri uyu wa gatandatu - asa n'ayerekana abantu bishwe huti huti mu gace k'umujyi wa Banias gatuwe cyane n'abayisilamu b'abasuni.

Abantu bagera kuri 200 barimo n'abana biravugwa ko bishwe; bamwe muribo bakaswe amajosi.

Televiziyo ya leta muri Syria yatangaje ko muri ako karere hari ibikorwa bya gisirikare kandi ko hari intwaro nyinshi zafashwe.

BBC © 2014 BBC ntabwo yishingiye ibibera hanze y'imbuga zayo.

Uru rupapuro ruboneka neza ukoresheje amashakiro mashyashya ya CSS. Mugihe amashakiro yawe adakorana na CSS ntushobora kubona ibiri kuri uru rupapuro byose cyangwa neza. Niba bishoboka shakisha amashakiro mashyashya ya software cyangwa CSS niba washobora kubikora.