'Ibitero bya Israheli' hafi ya Damas

Ibiherutse kuvugururwa: 5 ukwa gatanu, 2013 - 11:04 GMT
Mu kwezi kwa mbere Israheli yarashe ku kigo cya Jamraya

Mu kwezi kwa mbere Israheli yarashe ku kigo cya Jamraya

Syria iravuga ko ibisasu byo mu bwoko bwa misile byarashwe ku kigo cy'ubushakashatsi kiri hanze y'umujyi wa Damas.

Abatuye muri uwo mujyi baravuga ko bumvise ibintu biturikira bikomeye hafi yawo.

Babwiye kandi BBC ko hari n'ibigo bya gisirikare byibasiwe n'ibyo bisasu.

Aya makuru aramutse yemejwe, ibi byaba bibaye ibitero bya kabiri Isiraheli igabye muri Syria mu minsi itatu ishize.

Ikigo cy'ubushakashatsi cya Jamraya kibasiwe n'ibitero bya Isiraheli mu kwezi kwa mbere.

Abatavuga rumwe na leta ya Syria bavuga ko icyo kigo leta igikoresha mu gukora intwaro z'uburozi ndetse n'ubushakashatsi ku bisasu bya misile.

Televiziyo ya leta ya Syria yatangaje ko igitero cy'uyu munsi yari uburyo bwo gushaka guha imbaraga inyeshyamba zirwanira guhirika ubutegetsi bwa Perezida Bashar al-Assad.

Ku wa gatanu, Isiraheli yasutse ibisasu ku cyo yise imodoka zari muri Syria zishyiriye ibisasu umutwe wa Hezbollah wo muri Libani.

BBC © 2014 BBC ntabwo yishingiye ibibera hanze y'imbuga zayo.

Uru rupapuro ruboneka neza ukoresheje amashakiro mashyashya ya CSS. Mugihe amashakiro yawe adakorana na CSS ntushobora kubona ibiri kuri uru rupapuro byose cyangwa neza. Niba bishoboka shakisha amashakiro mashyashya ya software cyangwa CSS niba washobora kubikora.