Ingabo mu majyaruguru ya Nigeria

Ibiherutse kuvugururwa: 16 ukwa gatanu, 2013 - 09:38 GMT
Perezida Goodluck Jonathan yashyizeho amategeko adasanzwe

Perezida Goodluck Jonathan yashyizeho amategeko adasanzwe

Leta ya Nigeria yohereje abasirikare benshi n’ibikoresho kurwanya intagondwa z’abayisilamu mu majyaruguru y’uburasirazuba bw’icyo gihugu.

Leta ivuga ko icyo gikorwa kigamije kurushaho kubungabunga umutekano no kurinda ubusugire bw’igihugu.

Ku wa kabiri, Perezida wa Nigeria, Goodluck Jonathan, yashyizeho amategeko adasanzwe y’umukwabo muri leta za Borno, Yobe na Adamawa nyuma y’ibitero byahitanye abantu byagabwe n’abarwanyi bo mu mutwe wa Boko Haram.

Hashize imyaka itatu uyu mutwe ugenzura tumwe mu duce two mu majyaruguru ya Nigeria kandi muri rusange ubwicanyi bwibasiye cyane ako karere.

Abantu bagera ku 2000 bamaze gupfa kuva mu mwaka wa 2010 baguye mu bitero bivugwa ko byagabwe n’umutwe wa Boko Haram.

BBC © 2014 BBC ntabwo yishingiye ibibera hanze y'imbuga zayo.

Uru rupapuro ruboneka neza ukoresheje amashakiro mashyashya ya CSS. Mugihe amashakiro yawe adakorana na CSS ntushobora kubona ibiri kuri uru rupapuro byose cyangwa neza. Niba bishoboka shakisha amashakiro mashyashya ya software cyangwa CSS niba washobora kubikora.