Syria: leta iraregwa gukoresha intwaro z’uburozi

Ibiherutse kuvugururwa: 16 ukwa gatanu, 2013 - 10:15 GMT
Ingabo za leta ya Syria

Ingabo za leta ya Syria ziraregwa gukoresha intwaro z'uburozi

BBC yeretswe gihamya gisa n’icyerekana ko intwaro z’uburozi zakoreshejwe n’ingabo za leta mu mujyi wa Saraqeb mu kwezi gushize.

Umunyamakuru wa BBC wasuye umujyi wa Saraqeb uri mu majyaruguru ya Syria yabwiwe n’ababyiboneye n’amaso yabo ko kajugujugu za leta zasutse ibisasu bibiri birimo gazi y’uburozi.

Leta ya Syria ihakana yivuye inyuma ko yakoresheje intwaro z’uburozi.

Leta zunze ubumwe z’Amerika zatanze gasopo ko izo ntwaro ziramutse zikoreshejwe waba ari “umurongo utukura urenzwe” ku buryo byatuma ingabo z’amahanga zinjira muri Syria.

Ku itariki ya 29 z’ukwezi gushize, umujyi wa Saraqeb wasutsweho ibisasu n’ingabo za leta.

Abaganga bo mu bitaro byaho babwiye umunyamakuru wa BBC, Ian Pannell, ko bakiriye abarwayi 8 bari bafite ibibazo byo guhumeka.

Bamwe muri bo ngo bararukaga, abandi amaso yarabye. Umugore umwe muri abo nyuma yaje gupfa.

Amashusho ya video yageze kuri BBC asa nayemeza ibyo bivugwa ariko rero birakomeye kumenya aho ukuri kuri kuko nta ruhande rudafite aho rubogamiye rwari rwabyemeza.

BBC yabwiwe ko ibimenyetso byavanwe aho ibyo byabereye no ku bantu bivugwa ko banazweho iyo gazi y’uburozi byoherejwe mu Bwongereza, Ubufaransa, Turikiya na Amerika kugirango bikorerweho ibizamini.

BBC © 2014 BBC ntabwo yishingiye ibibera hanze y'imbuga zayo.

Uru rupapuro ruboneka neza ukoresheje amashakiro mashyashya ya CSS. Mugihe amashakiro yawe adakorana na CSS ntushobora kubona ibiri kuri uru rupapuro byose cyangwa neza. Niba bishoboka shakisha amashakiro mashyashya ya software cyangwa CSS niba washobora kubikora.