Imvururu muri Nigeriya

Ibiherutse kuvugururwa: 17 ukwa gatanu, 2013 - 11:35 GMT

Imvururu zikomeye zadutse mu majyaruguru ya Nigeriya, nyuma y'iminsi mike leta itangaje intambara yo kurwanya intagondwa z'abayisilamu mu majyaruguru y'uburasirazuba.

Ibantu bitwaje intwaro bateye banki n'icyicaro cya polisi mu mujyi wa Daura, mu ntara ya Katsina, hafi y'umupaka n'igihugu cya Niger.

Amakuru aravuga ko izo mvururu zahitanye abashinzwe umutekano 3, hari n'intagondwa zapfuye.

Abantu batuye mu ntara za Adamawa, Borno na Yobe, aho ingabo za leta zirimo guhiga intagondwa za kiislamu zo mu mutwe wa Boko Haramu, batangiye guhunga.

BBC © 2014 BBC ntabwo yishingiye ibibera hanze y'imbuga zayo.

Uru rupapuro ruboneka neza ukoresheje amashakiro mashyashya ya CSS. Mugihe amashakiro yawe adakorana na CSS ntushobora kubona ibiri kuri uru rupapuro byose cyangwa neza. Niba bishoboka shakisha amashakiro mashyashya ya software cyangwa CSS niba washobora kubikora.