Irak: ibisasu byahitanye abantu benshi

Ibiherutse kuvugururwa: 20 ukwa gatanu, 2013 - 12:33 GMT
Hari hashize imyaka hataba ubwicanyi nkubu muri Irak

Hari hashize imyaka 5 hataba ubwicanyi nkubu muri Irak

Ibisasu byatezwe mu modoka byahitanye abantu byibura 42 binahitana abantu barenze 175 hirya no hino muri Irak.

Biravugwa ko abenshi mu baguye muri ibyo bitero ari abayisilamu b'abashia batuye mu murwa mukuru Baghdad no mu mujyi wa Basra.

Byibura ibisasu 8 byaturikiye mu murwa mukuru byibasiye aho bisi zihagarara n'amasoko atubakiye.

Mu mujyi wa Basra uri mu majyepfo y'igihugu imodoka ebyiri zirimo ibisasu zaturikiye kuri resitora n'ahantu bisi zihagarara.

Hagati aho, habonetse imirambo y'abapolisi 10 bari bashimutiwe ku wa gatandatu mu ntara ya Anbar iri mu burengerazuba bw'igihugu.

Umunyamakuru wa BBC uri i Baghdad aravuga ko hari hashize imyaka itanu muri Irak hatavugwa ubwicanyi bubi nkubi bushingiye ku madini.

BBC © 2014 BBC ntabwo yishingiye ibibera hanze y'imbuga zayo.

Uru rupapuro ruboneka neza ukoresheje amashakiro mashyashya ya CSS. Mugihe amashakiro yawe adakorana na CSS ntushobora kubona ibiri kuri uru rupapuro byose cyangwa neza. Niba bishoboka shakisha amashakiro mashyashya ya software cyangwa CSS niba washobora kubikora.