Nigeria: leta yohereje abandi basirikare mu majyaruguru

Ibiherutse kuvugururwa: 20 ukwa gatanu, 2013 - 14:27 GMT
Abasirikare ba leta ya Nigeria bacunga umutekano muri leta ya Borno

Abasirikare ba leta ya Nigeria bacunga umutekano muri leta ya Borno

Igisirikare cya Nigeria kiravuga ko cyohereje abandi basirikare igihumbi mu majyaruguru y'Uburasirazuba bw'icyo gihugu aho kiri mu kugerageza kunesha abarwanyi bagendera ku matwara akaze y'idini ya Isilamu bo mu mutwe wa Boko Haram.

Abo basirikare batangiye kugera muri leta ya Adamawa, imwe muri leta eshatu ahakurikizwa ubungubu amategeko adasanzwe nkayo mu gihe cy'intambara.

Abasirikare ba leta babarirwa mu bihumbi biravugwa ko ubu bari mu gikorwa cya gisirikare gikomeye.

Ku cyumweru, minisiteri y'ingabo yatangaje ko abarwanyi bagendera ku matwara akaze y'idini ya Isilamu bari bakwiriye imishwaro kandi ko benshi bari batangiye guhungira mu bihugu bihana imbibi na Nigeria.

Nta ruhande rudafite aho rubogamiye rwari rwemeza ibyo bivugwa n'igisirikare cya Nigeria.

BBC © 2014 BBC ntabwo yishingiye ibibera hanze y'imbuga zayo.

Uru rupapuro ruboneka neza ukoresheje amashakiro mashyashya ya CSS. Mugihe amashakiro yawe adakorana na CSS ntushobora kubona ibiri kuri uru rupapuro byose cyangwa neza. Niba bishoboka shakisha amashakiro mashyashya ya software cyangwa CSS niba washobora kubikora.