Vinegere mu isuzuma rya kanseri y'inkondo y'umura

Ibiherutse kuvugururwa: 2 ukwa gatandatu, 2013 - 14:15 GMT
Ifoto y'uturemangingo turimo kanseri

Ifoto y'uturemangingo turimo kanseri

Gusuzuma indwara ya kanseri y'inkondo y'umura hakoreshejwe vinegere (vinegar/vinaigre) ngo ni uburyo buhendutse kandi bworoshye bushobora kugabanya umubare w'abahitanwa n'iyi ndwara ho 1/3.

Bushobora gukoreshwa cyane mu bihugu biri mu nzira y'amajyambere aho abagore n'abakobwa babarirwa mu bihumbi bahitanwa n'iyi ndwara bitari ngombwa.

Mu gusuzuma iyi ndwara, vinegere ivangwa n'uduce tw'ururenda tuvanwa mu mura maze ikerekana uturemangingo turwaye.

Iri suzuma rishobora gukorwa hatisunzwe ibikoresho byo muri laboratwari kandi n'ibisubizo biboneka mu minota mike.

Gusuzuma kanseri y'inkondo y'umura hakoreshejwe vinegere byavumbuwe n'ikipe y'abashakashatsi bo mu bitaro byo mu mujyi wa Mumbai mu Buhinde.

Ubwo buryo bushya burimo kwigwaho ku buryo bunononsoye n'abari mu inama ku ndwara ya kanseri ibera mu mujyi wa Chicago muri leta zunze ubumwe z'amerika.

Hari ubundi buryo bwo gusuzuma kanseri y'inkondo y'umura ariko bwo burahenze cyane kandi busaba n'ikoranabuhanga rigezweho.

BBC © 2014 BBC ntabwo yishingiye ibibera hanze y'imbuga zayo.

Uru rupapuro ruboneka neza ukoresheje amashakiro mashyashya ya CSS. Mugihe amashakiro yawe adakorana na CSS ntushobora kubona ibiri kuri uru rupapuro byose cyangwa neza. Niba bishoboka shakisha amashakiro mashyashya ya software cyangwa CSS niba washobora kubikora.