Qusair ihangayikishije Croix Rouge

Ibiherutse kuvugururwa: 2 ukwa gatandatu, 2013 - 12:15 GMT
Imirwano ikaze mu mujyi wa Qusair

Imirwano ikaze mu mujyi wa Qusair

Umuryango utabara imbabare, Croix Rouge, urasaba ko wakwemererwa bidatinze kwinjira mu mujyi wa Qusair aho ingabo za leta ya Syria zihanganye n’inyeshyamba ziyirwanya.

Abaturage b’abasivili babarirwa mu bihumbi biravugwa ko badashobora kuva aho bari muri uwo mujyi kubera imirwano ikaze ibabera mu gihe imiti, ibiribwa n’amazi bitoroshye kubibona.

Uburusiya kandi - busanzwe ari inshuti ikomeye ya leta ya Syria – bwanze gushyigikira umwanzuro wa ONU uvuga ko itewe impungenge n’ibibera i Qusair.

Impirimbanyi itavuga rumwe na leta yabwiye BBC ku wa gatanu ko abaturage b’abasivili bagera ku bihumbi 30 bari bakiri mu mujyi wa Qusair uri hafi y’umupaka wa Libani.

Uduce tw’uwo mujyi turi mu maboko y’inyeshyamba ubu tuzengurutswe n’ingabo za leta ndetse n’abarwanyi bo mu mutwe wa Hezbollah.

BBC © 2014 BBC ntabwo yishingiye ibibera hanze y'imbuga zayo.

Uru rupapuro ruboneka neza ukoresheje amashakiro mashyashya ya CSS. Mugihe amashakiro yawe adakorana na CSS ntushobora kubona ibiri kuri uru rupapuro byose cyangwa neza. Niba bishoboka shakisha amashakiro mashyashya ya software cyangwa CSS niba washobora kubikora.