Ubushinwa: Inkongi y’umuriro mu ibagiro

Ibiherutse kuvugururwa: 3 ukwa gatandatu, 2013 - 09:33 GMT
Inkongi y'umuriro mu ibagiro ry'inkoko rya Baoyuan

Inkongi y'umuriro mu ibagiro ry'inkoko rya Baoyuan

Inkongi y’umuriro yibasiye ibagiro ry’inkoko yahitanye abantu byibura 119 mu ntara ya Jilin iri mu majyaruguru y’uburasirazuba bw’Ubushinwa.

Muri rusange uwo muriro ubu abakora akazi ko kuzimya imiriro babashije kuwuzimya kandi n’imirambo y’abantu wahitanye yatangiye kuvanwa muri iryo bagiro rya Baoyuan.

Hari amakuru avuga ko uyu muriro watewe n’ibintu byaturikiye inshuro eshatu mu nsinga z’amashanyarazi z’iryo bagiro.

Iyi niyo nkongi y’umuriro ihitanye abantu benshi mu Bushinwa kuva mu mwaka wa 2000 aho abantu 209 bahitanywe n’indi nkongi y’umuriro mu nzu yo kubyiniramo yo mu mujyi wa Luoyang mu ntara ya Henan

BBC © 2014 BBC ntabwo yishingiye ibibera hanze y'imbuga zayo.

Uru rupapuro ruboneka neza ukoresheje amashakiro mashyashya ya CSS. Mugihe amashakiro yawe adakorana na CSS ntushobora kubona ibiri kuri uru rupapuro byose cyangwa neza. Niba bishoboka shakisha amashakiro mashyashya ya software cyangwa CSS niba washobora kubikora.