Kenya: ICC ngo igiye kwimura zimwe mu manza

Ibiherutse kuvugururwa: 4 ukwa gatandatu, 2013 - 18:26 GMT
Abanyakenya muri ICC

Urukiko mpuzamakungu mpanabyaha ICC rwavuze ko rugiye kujyana imanza z'abayobozi ba Kenya Uhuru Kenyatta n'icyegera cye William Ruto baregwa ubwicanyi bwakozwe nyuma y'amatora yo muri Kenya mu 2007, muri Kenya cyangwa muri Tanzania.

ICC yavuze ko igihe kwimurira izo manza muri Afrika ngo kuko ababuranira William Ruto barusabye ko imanza zabera hafi yaho akorera.

Bizaba bibaye ubwa mbere urwo rukiko rwimurira imanza ahandi hatari ku cyicaro cyayo.

Abakurikiranira hafi politike ya Kenya bavuga ko iyo ngingo ishobora gutuma izo manza zadukamo amananiza.

Ibyo bibaye mu gihe abategetsi benshi b'Afrika baneguye ibikorwa by'urwo rukiko barurega ko rwibasira cyane cyane abanyafrika.

BBC © 2014 BBC ntabwo yishingiye ibibera hanze y'imbuga zayo.

Uru rupapuro ruboneka neza ukoresheje amashakiro mashyashya ya CSS. Mugihe amashakiro yawe adakorana na CSS ntushobora kubona ibiri kuri uru rupapuro byose cyangwa neza. Niba bishoboka shakisha amashakiro mashyashya ya software cyangwa CSS niba washobora kubikora.