Mali: Ingabo za Mali zateye abaTuareg

Ibiherutse kuvugururwa: 5 ukwa gatandatu, 2013 - 18:46 GMT
AbaTuareg muri Kidal

Igisirikare cya Mali cyavuze ko abasirikare bacyo barwanye n'inyeshyamba z'abaTuareg mu gace ka Anefis kari mu bilometero 100 uvuye mu mujyi wa Kidal uri mu majyaruguru y'igihugu.

Ngo hapfuye inyeshyamba nyinshi muri iyo mirwano.

Nibwo bwa mbere ingabo za Mali zirwanye n'abaTuareg kuva aho ingabo z'Ubufaransa ziziye muri Mali mu kwezi kwa mbere, zigatuma ingabo za Mali zisubira muri ako karere k'amajyaruguru.

BBC © 2014 BBC ntabwo yishingiye ibibera hanze y'imbuga zayo.

Uru rupapuro ruboneka neza ukoresheje amashakiro mashyashya ya CSS. Mugihe amashakiro yawe adakorana na CSS ntushobora kubona ibiri kuri uru rupapuro byose cyangwa neza. Niba bishoboka shakisha amashakiro mashyashya ya software cyangwa CSS niba washobora kubikora.