Korea: Ibiganiro hagati ya Korea yepfo n'iya ruguru

Ibiherutse kuvugururwa: 10 ukwa gatandatu, 2013 - 12:51 GMT
Ibiganiro bya Korea zombi

Korea y'amajyaruguru na Korea y'amajyepfo bigiye gutangira ibiganiro byo mu rwego rwo hejuru kuwa gatatu mu murwa mukuru wa Seoul muri Korea y'amajyepfo.

Ibi bibaye nyuma y'ubushyamirane bwari bumaze amezi menshi hagati y'impande zombi.

Ntabwo ariko biteguye kuganira ku kibazo cy'ibirwanisho bya nuclear cyari kimaze imyaka 6 giteye impagarara hagati y'ibyo bihugu, ariko ku rutonde rw'ibyigwa hariho gusubukura ubucuruzi n'ubukerarugendo hamwe no guhuza imiryango yamaze imyaka irenga 60 yaraburanye kubera intambara yabaye hagati y'izo Korea zombi.

Umuvugizi w'igisirikare cya Korea y'amajyepfo yavuze ko imirongo ya gisirikare yari hagati y'ibihugu byombi yongera gufungurwa.

Ibi biganiro bibonetse nyuma y'imishyikirano yamaze amasaha 18 hagati y'intumwa zo mu bihugu byombi.

BBC © 2014 BBC ntabwo yishingiye ibibera hanze y'imbuga zayo.

Uru rupapuro ruboneka neza ukoresheje amashakiro mashyashya ya CSS. Mugihe amashakiro yawe adakorana na CSS ntushobora kubona ibiri kuri uru rupapuro byose cyangwa neza. Niba bishoboka shakisha amashakiro mashyashya ya software cyangwa CSS niba washobora kubikora.