Amatora ya Perezida muri Irani

Ibiherutse kuvugururwa: 14 ukwa gatandatu, 2013 - 13:10 GMT
Ibyapa biriho amafoto y'abayiyamamaza

Ibyapa biriho amafoto y'abayiyamamaza

Abanyairani uyu munsi bazindukiye mu matora y'umukuru w'igihugu ugomba gusimbura Perezida ucyuye igihe Mahmoud Ahmadinejad umaze imyaka 8 ku butegetsi.

Umukuru w'ikirenga wa Iran, Ayatollah Ali Khamenei, yari yasabye abaturage b'igihugu cye kwitabira ari benshi ayo matora.

Igihe ibiro by'amatora byagombaga gufungira cyongerewe kugira ngo abantu bose babyifuza babashobore gutora.

Abaharanira umwanya w'umukuru w'igihugu bose uko ari 6 bafatwa nkaho batsimbaraye ko ibintu bidahinduka (conservatives/conservateurs) mu gihe abakandida bifuza ko ibintu bihinduka batemerewe kwiyamamaza.

Uzatsinda aya matora azagomba guhangana n'ibibazo bitoroshye by'ubukunugu byugarije igihugu ndetse n'ibihano amahanga yafatiye Irani kubera gahunda yayo yo mu rwego rw'ingufu za nikeleyere (nucleaire).

Ibyavuye mu matora y'umukuru w'igihugu yabaye hashize imyaka 4 byatumye abantu benshi babyamagana mu myigaragambyo yaburijwemo hakoreshejwe ingufu nyinshi.

BBC © 2014 BBC ntabwo yishingiye ibibera hanze y'imbuga zayo.

Uru rupapuro ruboneka neza ukoresheje amashakiro mashyashya ya CSS. Mugihe amashakiro yawe adakorana na CSS ntushobora kubona ibiri kuri uru rupapuro byose cyangwa neza. Niba bishoboka shakisha amashakiro mashyashya ya software cyangwa CSS niba washobora kubikora.