Irani irashaka kugirana umubano mwiza n'amahanga

Ibiherutse kuvugururwa: 17 ukwa gatandatu, 2013 - 13:30 GMT
Perezida mushya wa Irani, Hassan Rouhani

Perezida mushya wa Irani, Hassan Rouhani

Mu kiganiro cya mbere yahaye abanyamakuru kuva aho atsindiye amatora y'umukuru w'igihugu, Perezida mushya wa Iran, Hassan Rouhani, yatangaje ko Irani uyu ari umwanya ibonye wo gukorana neza n'ibindi bihugu bikomeye byo ku isi.

Bwana Rouhani yavuze ko abaturage b'igihugu cya Iran bamutoye ari bo batumye bishoboka.

Yashimye cyane urubyiruko kubera ko rwerekanye kwihanganira abandi no gucisha make.

Perezida mushya wa Iran yavuze kandi ko igihugu cye kifuza kugirana umubano mwiza n'ibihugu byose bihana imbibi nacyo birimo na Arabia Saudite.

Yavuze ko inshingano y'ingenzi ya leta ayoboye ari ubukungu kandi yijejeje abanyairani ko azashyira mu bikorwa ibyo yabasezeranije yiyamamaza.

BBC © 2014 BBC ntabwo yishingiye ibibera hanze y'imbuga zayo.

Uru rupapuro ruboneka neza ukoresheje amashakiro mashyashya ya CSS. Mugihe amashakiro yawe adakorana na CSS ntushobora kubona ibiri kuri uru rupapuro byose cyangwa neza. Niba bishoboka shakisha amashakiro mashyashya ya software cyangwa CSS niba washobora kubikora.