Umugore wa Mandela yashimiye abantu

Ibiherutse kuvugururwa: 17 ukwa gatandatu, 2013 - 13:08 GMT
Mandela na Graca Machel

Mandela na Graca Machel

Umugore wa Nelson Mandela, Graca Machel, yasohoze itangazo ku nshuro ya mbere kuva aho umugabo we ajyaniwe mu bitaro hashize icyumweru kirenga.

Graca Machel niwe umurwajije mu bitaro aho arimo kwivuriza indwara y'ibihaha akunze kurwara.

Yashimiye abantu kubera icyo yise "urukundo n'ubuntu" bagaragarije Mandela hirya no hino ku isi bamwifuriza gukira vuba.

Nelson Mandela, w'imyaka 94, aracyarwaye cyane nubwo bwose Perezida wa Afurika yepfo, Jacob Zuma, yavuze ko mu mpera z'icyumweru gishize yatangiye kwerekana ibimenyetso byuko agenda yoroherwa gahoro gahoro.

BBC © 2014 BBC ntabwo yishingiye ibibera hanze y'imbuga zayo.

Uru rupapuro ruboneka neza ukoresheje amashakiro mashyashya ya CSS. Mugihe amashakiro yawe adakorana na CSS ntushobora kubona ibiri kuri uru rupapuro byose cyangwa neza. Niba bishoboka shakisha amashakiro mashyashya ya software cyangwa CSS niba washobora kubikora.