Imyuzure yibasiye amajyaruguru y'Ubuhindi

Abahunga imyuzure mu Buhindi
Image caption Abahunga imyuzure mu Buhindi

Leta y'Ubuhindi yakajije umurego mu bikorwa byo gutabara abantu babarirwa mu bihumbi bibasiwe n'imyuzure yatewe n'imvura nyinshi mu majyaruguru y'igihugu.

Inzego zishinzwe kurinda umutekano zirimo guhungisha abantu zikoresha za kajugujugu mu gihe kandi zikomeje no kugerageza gusana imihanda n'ibiraro byangiritse.

Hashizweho na gari ya moshi idasanzwe irimo kuvana abarokotse iyo myuzure muri leta ya Uttarakhand yazahajwe cyane n'iyo myuzure.

Ibyo bikorwa birakoranwa ubwira bwinshi kubera ko hateganijwe ko imvura ikomeza kugwa ari nyinshi.

Abategetsi ariko bariyemerera ko ibikorwa by'imiryango inyuranye itabara abari mu kaga bitahurijwe hamwe neza kandi n'uyobora iyo ntara yagombye kwisobanura ku kuntu leta yabyitwayemo.