Pakistani: abakerarugendo b'abanyamahanga bishwe

Umusozi wa Nanga Parbat mu majyaruguru ya Pakistani
Image caption Umusozi wa Nanga Parbat mu majyaruguru ya Pakistani

Abantu 11 barimo abakerarugendo b'abanyamahanga 10 bishwe barashwe mu karere kari kure cyane mu majyaruguru ya Pakistani.

Abategetsi bo muri icyo gihugu baravuga ko abo ba mukerarugendo bakomoka muri Ukraine, Ubushinwa n'Uburusiya bari bacumbitse mu nsi y'umwe mu misozi miremire cyane muri ako karere igihe abagabo bagera kuri 20 bambaye imyenda y'igipolisi binjiraga ku ngufu mu ihoteli barimo.

Umunyapakisitani ukora akazi ko kuyobora ba mukerarugendo nawe yishwe.

Umutwe w'abatalibani bo muri Pakistani watangaje ko ariwo wagabye icyo gitero kugirango wihorere urupfu rw'umuyobozi wawo mukuru, Waliur Rahman, waguye mu gitero cy'indege z'abanyamerika ziguruka zitarimo umupilote.

Ministri w'ubutegetsi bw'igihugu wa Pakistani yanenze cyane inzego zishinzwe iperereza z'igihugu cye ngo kubera ko zitakoze akazi kazo neza kugirango ziburizemo icyo gitero.