Berlusconi yakatiwe imyaka 7

Silvio Berlusoconi
Image caption Silvio Berlusconi, minisitiri w'intebe wa kera w'ubutaliyani.

Urukiko rwo mu Butaliyani rwakatiye imyaka 7 y'igifungo Silvio Berlusconi, wahoze ayobora leta y'icyo gihugu rumaze kumuhamya icyaha cyo kugirana imibonano mpuzabitsina n'indaya ikiri mu kigero cy'abana.

Urukiko rw'i Milan rwanamubujije kuzongera kujya ku mwanya w'ubuyobozi muri leta.

Rwanamuhamije icyaha cyo gukoresha umwanya wa politiki yari afite mu kugerageza guhisha iby'iyo mibonano mpuzabitsina.

Ari Berlusconi ari n'uwo mukobwa - wari umubyinyi mu nzu y'urubyiniro uzwi kw'izina ry'umwuga rya Ruby umwibyiw'imitima - bose bavuga ko batigeze bagirana imibonano mpuzabitsina.

Bwana Berlusconi yarasanzwe yarakatiwe igihano cyo gufungwa kubera kutishyura imisoro ariko abanyamakuru baravuga ko ashobora kudakandagiza ikirenge mu munyururu kubera ko imanza z'ubujurire zimara igihe kirekire cyane mu Butaliyani