Imirwano ikomeye muri Lebanon

Ingabo za Lebanon zihanganye n'abarwanyi b'abayisilamu b'Abasunni mu mujyi wa Sidon mu mirwani ifatanye isano n'intambara yo muri Siriya.

Abategetsi baravuga ko abasirikare 16 baguye muri iyo mirwano yatangiye kucyumweru.

Iyo mirwano yadutse nyuma y'ifatwa ry'umubwiriza butumwa ukomeye w'Umusunni, Sheikh Ahmed al-Assir.

Guhera mu cyumweru gishize, muri uwo mujyi hatutumbaga icyuka kibi kubera imirwano yahabereye hagati y'Abasunni n'Abashiite bashyigikiye impande zirwana muri Siriya.