Mandela: Obama ngo ntazamusura

Prezida Obama na Michelle

Prezida Obama yageze muri Afrika yepfo nyuma yo kwamagana ibihuha bivuga ko ashobora kujya gusura Nelson Mandela mu bitaro.

Prezida Obama yavuze ko ikintu cyanyuma yaba yifuza gukora n'ukubangamira umuryango wa Mandela uhungabanijwe n'ubuzima bwe, ati ntabwo ari ngombwa gufata ifoto mu bihe nkibi.

Bwana Obama, mw'ijambo rye, yavuze ko agomba guha umuryango wa Mandela ubutumwa bwo kubakomeza no kubabwira ko abanyamerika bifatanije nabo.

Hagati aho uwahoze ari umugore wa Mandela, Winnie Madikizela Mandela yagiye gusura inzu ya mbere babanyemo na Mandela iri i Soweto, maze aboneraho gushimira abanyamakuru uko bamenyesha abantu uko ubuzima bwa Madiba bumeze.

Ibi bitandukanye nibyo umukobwa mukuru wa Mandela, Makaziwe Mandela yari yavuze ko asaba abanyamakuru bo mu mahanga guha Mandela umwiherero n'icyubahiro cye.

Kare naho ishyaka riri k'ubutegetsi muri Afrika yepfo, ANC ryamaganye ibirego bivuga ko riri gukoresha uburwayi bwa Nelson Mandela kugirango ryiyamamaze mbere y'amatora ateganijwe mu mwaka utaha.

Benshi mu bantu bari hanze y'ibitaro Mandela arwariyemo bambaye imyenda ifite amabara y'ishyaka rya ANC nk'ikimenyetso cyo kwerekana ko bamushyigikiye.

Umuvugizi wa ANC, Jackson Mthembu, yemeye ko itangazamakuru mpuzamahanga rikeneye gutangaza amakuru k'ubuzima bwa Mandela nyuma yaho ejo umukobwa mukuru wa Mandela, Makaziwe arineguriye.

Bwana Mandela amaze iminsi 22 ari mu bitaro kubera indwara y'amahaha.