Safrica: Prezida Obama yahuye na Prezida Zuma

Prezida Obama muri Safrica

Prezida Obama amaze guhura na bamwe mu muryango wa Nelson Mandela, yavuze ko Mandela yahaye icyitegererezo isi yose.

Prezida Obama yanahuye na mugenzi we w'Afrika yepfo Jacob Zuma i Pretoria.

Ibi biganiro byabo ariko byugarijwe n'impungenge z'ubuzima bwa Nelson Mandela umaze ibyumweru bitatu mu bitaro.

Ibiro by'umukuru w'Amerika, White House, byatangaje ko Prezida Obama aza guhura na bamwe mu muryango wa Nelson Mandela ariko ko atari bujye gusura Mandela mu bitaro kugirango adahungabanya amahoro ye.

Prezida Obama kanahuye n'abanyeshuri i Soweto, anajya kureba aho Nelson Mandela yafungiwe muri gereza ya Robben Island.